T.UY JEAN COOL

About What's New Amateka ya Cool Guys home Guest Book tuy jean cool t.u.y Photo Custom Photo Custom 3 Welcome To My Homepage

COOL GUYS

AMATEKA YA GROUPE COOL GUYS KUVA ISHINGWA KUGEZA UBU.

Groupe COOL GUYS yatangiye ahagana mu mwaka w' 2003. ubudni turebye neza muri uwo mwaka hari mu kwezi kwa Munani ubwo abanyeshuri bize kumashuri abanza ya Kamuhoza aho akaba ari mi mugi wa Kigali mu Rwanda bahuraga mu rwego rwo gutegura umunsi w'ubusabane hagati yabo. Icyo gihe hateguwe imikino igomba gukinwa kuri uwo munsi nibwo bashyiragamo na Dances modernes bazishinga Tuyishime J. ako kanya hahise haza Nsabimana J. nawe yiyandikisha mu bantu bagomba kuzabyina kuri uwo munsi.

ubwo amateka ya Cool Guys aratangira!
abo basore bashakishije abandi bazakorana kuri uwo munsi babona abandi basore batatu barimo Mwemere Ngirinshuti, Bugingo Jack,... ubwo umunsi wargeze barakina babyinira abantu barishima.
ubwo guhera uwo munsi bemeza ko iyo Groupe batari bafitiye izina igomba gukomeza bashyiraho iminsi ya repetitions. hashize iminsi ubwo niko bakomeje kugenda bakinira ahantu hatandukanye mu gace bari batuyemo ubwo ari nako abaturanyi bagenda babishimira. nyuma gato muri iyo Groupe haje kuvamo bamwe mubari bayigize nuko hazamo abandi aribo Munyengabe O. na Munyanshingore A. ubwo nibwo hategurwaga amarushanwa ya Groupes de Dances n'iyo Groupe yiyemeza kuyajyamo ariko bikurura impaka ndende hagati y'abayigize bumvaga badashobora kuyitabira.

Aho izina ryavuye


kubera twagombaga kujya mu marushanwa twagombaga no gushaka izina rijyanye n'ibyo dukora.Buri muntu yazanye izina yumva ryamubera ryiza twita nkabita umwana muto. ariko tumaze gusuzuma izina rya buri muntu twaje guhitamo iryo Jack yatanze ariryo COOL GUYS.
ariko nubwo twemeje izina hari abanze kwemera kujya mumarushanwa kwisonga hari Jack. ubwo no muri iyo minsi Amadi yari afite urugendo nu gihugu cya R.D.C Groupe Cool Guys isigaramo abantu Batatu Olivier, Tuyishime na Joseph. bitabira amarushanwa bayitwaramo neza ariko kubera akamenyero gake baviriyemo mu majonjora ariko bahabonera abakunzi benshi kuko barushanyijwe n'abandi bamenyereye amarushanywa. aho niho Groupe COOL GUYS yatangiye kumenyekanira.

COOL GUYS ihindura izina


COOL GUYS ivuye muri ayo marushanywa abantu bamwe babonye ifite ejo hazaza heza ni muri urwo rwego hiyongeyemo abandi bantu babiri M. Thierry na M. Emmanuel na Groupe yitwa United Yankees yashatse kwiyunga na Cool Guys ngo bikore Groupe imwe ibyo byarabaye izo Gruope zombi zitwa United Yankees. ubwo Cool Guys yabaye nkaho yibagiranye mu gihe kigera nko mumezi ane.

COOL GUYS isubira kuba Cool


nyuma y'icyo gihe twamenye ko hari andi marushanwa twiyemeza gutandukana na Yankees dutangira imyitozo yacu twenyine dushaka n'abandi babyinnyi tuba abantu bagera kuri 70.
(see list)
ubwo twitabiriye amarushanwa mu majonjora duhura na United Yankees turayirusha kuburyo bugaragara.Twitwaye neza ariko tuza kuviramo muri 1/2(demi finale) ntitwakina umukino wa nyuma. ibyo ariko ntabwo byaduciye intege kuko twahise dutangira gutegura ibitaramo.


COOL GUYS izenguruka urwanda...

suite...

Tall Rock

Stands strong and proud.

Green Meadow

Relax and clear your mind.

Wheat Field

Strong winds embraces the golden wheat.

Italian River

Captures the excitement of being around this italian waters.